Inyandiko ikurikira mwayiteguriwe na Francois GAHIRWA
Gusaba ubuhungiro muri rusange
1) Iyo wari usanzwe uba mu Budage
1.1. Ku bagifite uruhushya rwo kuba mu budage rurengeje amezi atandatu
Muri icyo gihe si ngombwa kujya mu kigo cyŽabasaba ubuhungiro ahubwo ibyiza ni ukwandikira ibiro bibishinzwe kuri iyi adresse ikurikira:
Bundesamt für die Anerkennung
ausländischer Flüchtlinge
Frankenstrasse 210
90461 NÜRNBERG
Ibyo biro bizakwandikira bikumenyesha ko ibaruwa yawe yagezeyo, baguhe
numero
za "dossier" yawe ndetse bakumeshe ikigo uzajya kwisobanuriramo hamwe
nŽumunsi
1.2. abafite uruhushya rwo kuba mu Budage ruri hasi yŽamezi atandatu
Icyo gihe ni ngombwa ko ujya mu kigo kikwegereye cyŽabasa buhungiro waba utakizi ukaba wabaza abapolisi bo mu biro bishinzwe abanyamahanga. Icyo kigo nicyo kikwohereza aho ikibazo cyawe kizigirwa. Cyakora aha naho ushobora kugerageza kubigenza nko hejuru hari igihe uhura nŽumuntu mwiza akaba yakureka ukabikora uri mu rugo ariko ntibikunze kuba.
2) Iyo aribwo ukinjira mu Budage
2.1. Gusabira ubuhungiro ku kibuga kŽindege, ku cyambu cyangwa ku mupaka
Muri icyo gihe ni abapolisi basuzuma niba bagomba kukureka ukinjira mu gihugu noneho ugasaba ubuhungiro uko bisanzwe ariko akenshi bakora Procedure yihuta noneho nŽibyo kubazwa byose bikabera aho. Ni ibintu bikomeye rero ku kibuga, ku mupaka cg ku cyambu ku buryo ibyiza niba ushoboye kwinjira mu gihugu wakwinjira noneho ugasaba ubuhungiro warangije kukigeramo. Iyo winjiye nta burenganzira akenshi bahita batangiza urubanza ngo winjiye nta ruhushya ariko akenshi bageraho bakaruhagarika iyo basanga uko uvuga winjiye bishobora kuba ari byo. ibyo ari byo byose birutakwakira ubuhungiro ku kibuga... . Nko ku kibuga cyŽindege niho bakunze guhita basubiza abuntu aho baturutse.
2.2. Gusaba ubuhungiro warangije kwinjira mu Budage
Iyo warangije kwinjira mu Budage amategeko avuga ko ugomba guhita wihutira
kugera ku kigo cyŽabapolisi kikwegereye, cg ikigo cyakira impunzi kikwegereye
cg ubundi butegetsi ubwo aribwo bwose buhita bugufasha kugera ku kigo
cyŽimpunzi.
3) Uko bigenda iyo umaze kugera
mu kigo cyakira impunzi
(bishobora gutandukana bitewe nŽikigo ugiyemo, ibyo ngiye kubagezaho ni urugero
rwo mu kigo cya Bayreuth)
Icyitonderwa: Akenshi aho usabiye ubuhungiro bwa mbere siho ikibazo cyawe cyigirwa. Akenshi bakwohereza mu kindi kigo kiga ibibazo byŽubuhunzi byŽigihugu ukomokamo. Akenshi abanyarwanda boherezwa i Bayreuth cyangwa i Dortmund.
3.1. Gufata umwirondoro
Iyo umaze kwakirwa mu kigo cyŽimpunzi bahita bafata umwirondoro wawe, bakakubaza uko waje , bakagufata amafoto,bakaguha ikarita yo kuba muri icyo kigo ari nayo ibyo ugiye gufata byose ugomba kwitwaza. Noneho ibyo byarangira bakakujyana mu kigo gishinzwe kwiga ibyŽubuhunzi wasabye bita Bundesamt. Icyo kigo kiguha umunsi uzaza kwitaba. Abo mu kigo ubamo kandi baguha nŽitariki ndetse nŽaho uzajya kwisuzumisha. Muri iryo suzumwa nabwo ugomba kuba witwaje ya karita yŽikigo kuko ibyo bagukoreye byose babyandikaho. Bagusuma SIDA, MBURUGU, IGITUNTU(aha ugomba kunyura mucyuma =Radiographie), hanyuma ugatanga nŽUMUSARANE.Kuri wa munsi Bundesamt yagutumiye rero uragenda bakakubaza niba umwirondoro wawe watanze ariwo noneho bakanagufata ibikumwe( akenshi aho wasabye ubuhungiro bwa mbere baba barabigufashe ariko hari ubwo bongera bakabifata), ibyo byose byarangira bakaguha ikarita ikwemerera kuba mu karere utuyemo kugeza ubwo bazarangiza kwigira ikibazo cyawe(ibindi bya ngombwa byose wazanye bahita babikwaka ugisaba ubuhungiro). Babanza kuguha amezi 3 noneho yarangira ibyawe bitarakemurwa bakakwongerera amezi 3 bityo bityo. Iyo ibyo birangiye nanone baguha undi munsi noneho uzaza gusobanura impamvu wasabye ubuhungiro mu Budage. Ibyerekeye iri bazwa ndabigarukaho ku buryo burambuye.
3.2. Ibitunga umuntu
Bitewe nŽikigo urimo ukuntu impunzi zibaho biratandukanye:
-Hari aho batanga ibiryo mu ikarito (Bayreuth) hanyuma ukitekera noneho buri
kwezi bakanaguha udufranga duke cyane .
-Hari aho babatekera mukajya kurya iyo amasaha babahaye ageze, aha naho buri
kwezi baguha twa dufranga two ku mufuka (argent de poche)
-Hari naho baguha amafranga noneho ibyo kurya ukirwariza. Ibi ariko
ntibikunze kuba kuko itegeko rivuga ko ibi bagomba kubikora ari uko buri
buryo bundi budashoboka. Ayo mafranga nayo ariko aba ari make cyane ku buryo
ugomba "guteka ku munzani".
3.3. IBAZWA muri Bundesamt
Iri bazwa ni ikintu gikomeye kuko ibyo wavuze muri iryo bazwa aribyo baheraho baguha cyangwa bakwima ubuhungiro. Nk'uko biteganyijwe muri §25 mu itegeko ryo gusaba ubuhungiro, ni wowe ubwawe ugomba kuvuga icyatumye uhunga. Muri rusange ibibazo bibazwa mushobora kubireba hano. Bitewe n'uko wagiye usubiza ibyo bibazo hagenda hiyongeraho ibindi.
ICYITONDERWA: nk'uko byakunze kugaragara ababaza bo muri Bundesamt iyo hari ibyo udasobanuye neza ntabwo birirwa bakubaza ngo ubisobanure neza noneho bazajya gufata icyemezo bakavugako ibyo wavuze bidafite ifatizo! Niyo mpamvu rero wowe ubwawe ugomba gusobanura utarindiriye ko bagusobanuza ukavuga neza ku buryo bunononsoye ibyakubayeho byosendetse bagusaba kubivuga mu magambo make ukabihorera ugakomeza(aha nta kugira ubwoba ngo ubwo aribo babikubwiye ngo reka abe arikombigenza (nk'uko benshi iryo kosa bakunze kurikora kabone n'iyo tuba twabanje kubagira inama) kuko bajya gufata icyemezo bakavuga ngo ibyo wababwiye bigomba kuba ari ibyo wihimbiye kuko utabisobanuye ku buryo buhagije.
Muri iri bazwa ni ngombwa ko ugenda witwaje ibyemezo byose waba
ufite(niba hari ibyo washoboye guhungana cyangwa se wabonye nyuma y'aho
uhungiye byaba ari ibyanditse cg amafoto) ukanabitanga ariko ibyiza ugatanga
copie ariko ukerekana original(ntihazagire ukora ikosa ryo gutanga ibyemezo
afite atabanje gukora copie kuko hari ubwo bishobora kurigita bakavuga ko ntabyo
wabahaye, ngo byagiye bibaho).
Muri iri bazwa ugomba kwirinda kwivuguruza kuko iyo bigenze gutyo bajya
kugusubiza bakavuga ibyo wavuze ari ibihimbano bagatanga urugero rw'aho
wivuguruje. Ntibigomba rero kugutungura niwumva bakubajije ikibazo kimwe incuro
nyinshi baba bagirango bumve ko utivuguruza(aha niyo mpamvu ugomba kugenda
witeguye ukaba uzi ibyo uri buzubize)
3.4. IGISUBIZO cya Bundesamt
Warangije kubazwa rero none utegereje igisubizo. Bishobora kwihuta cyangwa bigatandinda biterwa n'uwiga ikibazo cyawe arik muri rusange bimara hagati y'ibyumweru 2 n'amezi 3. iyo bagusubije rero hari ibisubizo by'ubwoko 5:
3.4.1. Bashobora kukwemerere ubuhungiro bwuzuye hakurikijwe §16a y'itegeko nshinga. Muri icyo gihe ubutegetsi bushinzwe abanyamahanga buguha uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu igihe cyose (unbefristete Aufenthaltserlaubnis)
3.4.2. Bashobora kukwemerera ubuhungiro butuzuye neza hakurikijwe §51 y'itegeko rigenga abanyamahanga. Icyo gihe ubutegetsi bushinzwe abanyamahanga buguha uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu bushobora kugeza ku myaka 2 icyo gihe cyashira ukaba ugomba gusubirayo gusaba ko babwongera (Aufenthaltsbefugnis bis zu 2 Jahren)
3.4.3. Bashobora kukwemerera kuba uhamye murimiki gihugu hakurikijwe §53 y'itegeko
rigenga abanyamahanga. Icyo gihe ubutegetsi bushinzwe abanyamahanga buguha
uburenganzira bwo kuba mu karere utuyemo mu gihe kiri hagati y'amezi 3 kugeza
ku mwaka icyo gihe cyashira ukaba ugomba gusubirayo gusaba ko babwongera
(Duldung)
ICYITONDERWA: Iyo ufite Duldung ntabwo ufite uburenganzira bwo kujya aho
ushatse mu gihugu cyose ahubwo ugomba kubanza kwaka uruhushya. Ntabwo wemerewe
kujya mu yandi mahanga kuko iyo ugiyeyo noneho bakagufata uhita wamburwa
uburenganzira bwo kuba mu Budage.
3.4.4. Bashobora kukwima ubuhungiro bakagusaba kuba wavuye mu budage bitarenze ibyumweru bine.
3.4.5. Bashobora kukwima ubuhungiro bakagusaba kuba wavuye mu Budage bitarenze icyumweru kimwe.
3.5. Ko bakwimye ubuhungiro biragenda bite ?
Iyo Bundesamt iguhaye igisubizo, ikubwira n'urukiko ushobora kuregamo niba
igisubizo baguhaye kitakunyuze.
Iyo bakwimye ubuhungiro bakagusaba kuba wavuye ino mu gihe cy'ibyumweru 4, uba
ufite ibyumweru 2 ngo ube watanze ikirego ukaba kandi ufite ibyumweru 4 byo
kuba watanze ibyemezo bijyanye n'ikirego cyawe. Iyo watanze ikirego rero uba
wemerewe kuguma mu Budage kugeza igihe urukiko rusafatira imyanzuro.
Iyo Bundesamt iguhaye igisubizo, ikubwira n'urukiko ushobora kuregamo niba
igisubizo baguhaye kitakunyuze.
Iyo bakwimye ubuhungiro bakagusaba kuba wavuye ino mu gihe cy'icyumweru 1, uba
ufite ibyumweru 2 ngo ube watanze ikirego ukaba kandi ufite ibyumweru 4 byo
kuba watanze ibyemezo bijyanye n'ikirego cyawe. Nyamara kurega ntibivuga ko uba
wemerewe guhama mu Budage. Niyo mpamvu rero mu kurega ugomba no gusaba urukiko kuba
ruhagaritse icyemezo Bundesamt yafashe igusaba kuba wavuye mu Budage
bitarenze icyumweru kimwe.
Abafite ibindi bibazo babaza fgahirwa@hotmail.com