Turi bande?

Akagera-Rhein ni ishyirahamwe ndage-nyarwanda riharanira umuco. Iri zina riranga akamaro mpuzambibi inzuzi Akagera na Rhein zihuriyeho.

Ishyirahamwe ryashinzwe kuwa 23 Mata 1994 i Bonn mu Budage.

Abashobora kuba abanyamuryango ni Abanyarwanda, Abadage b’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abandi badushyigikiye.

Ishyirahamwe rigamije intego eshatu z’ingenzi:

1. Kumenyekanisha umuco nyarwanda mu Budage.

2. Gufatanya kugeza ku Banyarwanda amakuru y’imvaho no guharanira ubwiyunge bwabo nyuma y’intambara yatangiye muw‘1990 ikanaba intandaro y’amahano yagwiriye igihugu cyacu muw‘1994 ndetse kugeza magingo aya ayo mahano akaba yarakwiriye akarere kose k’ibiyaga bigari

3. Kugerageza gufatanya gusana imitima yangiritse no kuzahura ubukungu bw’igihugu bwashegeshwe.

Kugira ngo tugere kuri izo ntego, hakoreshwa ibitaramo ndagamuco n’ibiganiro inyuranye bigamije guhererekanya amakuru.

Umutungo w’ishyirahamwe ukomoka ahanini ku misanzu y’abanyamuryango, impano z’abagiraneza n’umusaruro uva mu bikorwa ndangamuco.

Birumvikana ko ibikorwa bijyana n’umuco bitabereyeho gusa kwidagadura, ahubwo ni n’inkingi ihamye y’ubwumvikane.

Ishyirahamwe rero rikaba ihuriro ry’umuco w’Abanyarwanda n’uw‘Abadage. Uko guhuriza hamwe gutuma havuka umwuka wa demokarasi, yo yonyine izatuma ibihe bizaza mu Rwanda biba byiza nk’uko byagenze mu Budage nyuma y’aho busenyewe n’intambara yo muw‘1945. Ni nayo mpamvu UMUCO WA DEMOKARASI ari imwe mu nshingano zikomeye ishyirahamwe ryacu riharanira.

Abanyamuryango bose b’Akagera-Rhein basangiye icyizere cy’uko mu Rwanda, abaturage bazageraho bagahuriza hamwe ibikorwa byo bizabageza ku majyambere n‘ubukungu bukiyongera, maze umuco mwiza wa Demokarasi ukabakura mu ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu n’akazu bukomeje kubakandamiza. Icyo cyizere ariko ntabwo gishobora kwizana ahubwo ni ngombwa ko buri wese ahaguruka akamagana atizigamye abamukandamiza aho bava bakagera. Ibyo bizatuma abanyarwanda bagira imibereho myiza mu bihe bizaza mu bwubahane no mu kwihanganirana.