Turi bande?

Akagera-Rhein ni ishyirahamwe ndage-nyarwanda riharanira umuco. Iri zina riranga akamaro mpuzambibi inzuzi Akagera na Rhein zihuriyeho.

Ishyirahamwe ryashinzwe kuwa 23 Mata 1994 i Bonn mu Budage.

Abashobora kuba abanyamuryango ni Abanyarwanda, Abadage b段nshuti z置 Rwanda ndetse n誕bandi badushyigikiye.

Ishyirahamwe rigamije intego eshatu z段ngenzi:

1. Kumenyekanisha umuco nyarwanda mu Budage.

2. Gufatanya kugeza ku Banyarwanda amakuru y段mvaho no guharanira ubwiyunge bwabo nyuma y段ntambara yatangiye muw1990 ikanaba intandaro y誕mahano yagwiriye igihugu cyacu muw1994 ndetse kugeza magingo aya ayo mahano akaba yarakwiriye akarere kose k段biyaga bigari

3. Kugerageza gufatanya gusana imitima yangiritse no kuzahura ubukungu bw段gihugu bwashegeshwe.

Kugira ngo tugere kuri izo ntego, hakoreshwa ibitaramo ndagamuco n段biganiro inyuranye bigamije guhererekanya amakuru.

Umutungo w段shyirahamwe ukomoka ahanini ku misanzu y誕banyamuryango, impano z誕bagiraneza n置musaruro uva mu bikorwa ndangamuco.

Birumvikana ko ibikorwa bijyana n置muco bitabereyeho gusa kwidagadura, ahubwo ni n段nkingi ihamye y置bwumvikane.

Ishyirahamwe rero rikaba ihuriro ry置muco w但banyarwanda n置w羨badage. Uko guhuriza hamwe gutuma havuka umwuka wa demokarasi, yo yonyine izatuma ibihe bizaza mu Rwanda biba byiza nk置ko byagenze mu Budage nyuma y誕ho busenyewe n段ntambara yo muw1945. Ni nayo mpamvu UMUCO WA DEMOKARASI ari imwe mu nshingano zikomeye ishyirahamwe ryacu riharanira.

Abanyamuryango bose b但kagera-Rhein basangiye icyizere cy置ko mu Rwanda, abaturage bazageraho bagahuriza hamwe ibikorwa byo bizabageza ku majyambere n爽bukungu bukiyongera, maze umuco mwiza wa Demokarasi ukabakura mu ngoyi y置butegetsi bw段gitugu n誕kazu bukomeje kubakandamiza. Icyo cyizere ariko ntabwo gishobora kwizana ahubwo ni ngombwa ko buri wese ahaguruka akamagana atizigamye abamukandamiza aho bava bakagera. Ibyo bizatuma abanyarwanda bagira imibereho myiza mu bihe bizaza mu bwubahane no mu kwihanganirana.